Bethammi yatangiriye i Kigali
Bethammi Christian Fellowship Church (Beth Ammi CFC) ni Itorero rya Gikristo rishingiye kuri Yesu Kristo, ryashinzwe mu mwaka wa 2007 i Kigali mu Rwanda, na Musenyeri Alfred Gatabazi.
Izina Beth Ammi, risobanura “Inzu y'Abantu Banjye,”rigaragaza uko tubona Itorero nk'urugo rw'umwuka, aho abantu bahurira n'urukundo rw'Imana, bagakurira mu kwizera kwa Gikristo, bagasabana kivandimwe kandi bakagira uruhare rufatika mu murimo w'Imana.
Twizera ko Itorero atari inyubako abantu bateraniramo gusa ngo baramye Imana. Ahubwo, ni umuryango muzima w'abizera bunze ubumwe muri Yesu Kristo, bahamagariwe guhimbaza no guhesha Imana icyubahiro, kwamamaza ubutumwa bw'agakiza, guhindura abantu abigishwa ba Kristo, kwitanaho no kugaragaza urukundo rw'Imana binyuze mu bikorwa bifatika byo gufasha abandi.
Bethammi yiyemeje, ku bw'ubufasha bw'Imana, kurera Abakristo mu buryo bw'umwuka, gufasha abagitangira urugendo rwo kwizera gukura bakavamo Abakristo bakuze kandi bashikamye mu kwizera, ari na ko igira uruhare mu guteza imbere imibereho y'abantu ku giti cyabo, imiryango ndetse n'abaturage muri rusange.
Kuva Itorero ryashingwa mu Rwanda, umurimo waryo wakomeje kwaguka ugera no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hashyirwaho amatorero mashya kandi hagurwa amahirwe yo kuramya Imana, kwamamaza Ubutumwa Bwiza, gutoza abantu kuba abigishwa ba Kristo no guteza imbere imibereho y'abaturage.
Uwo turi wo nk'Itorero ushingiye ku nkingi eshatu z'ingenzi zidashobora gutandukanywa: kwizera Yesu Kristo, ubusabane n'ubumwe hagati y'abantu b'Imana, no guhindurwa n'imbaraga z'Ubutumwa Bwiza.






